ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Lionel Messi nyuma y’uko agaragaye yasubiye kwa Fc Barcelona haribazwa niba yaba agiye gusubirana n’iyi kipe?
Amafoto ya kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi, yasubiye kuri Stade ya FC Barcelona ari kwandika amateka ku rubuga rwa Instagram. Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto ari muri Stade ya Camp Nou ndetse yerekana ko yari ayikumbuye, avuga ko umunsi […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 13 Ugushyingo
Turi ku wa 13 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 317 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 48 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi wahariwe Ubugwaneza ku Isi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1931: Umwami Mutara III Rudahigwa ni bwo yimye ingoma, ayobora kugeza atanze mu 1959. 1990: Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga […]
Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Imva Ye Irarangaye” ubutumwa bwibutsa ko Kristo yazutse kandi akiri muzima
Korali Shalom, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye kugarukana indirimbo ifite ubutumwa bukomeye yise “Imva Ye Irarangaye”, igaruka ku ntsinzi ya Yesu Kristo watsinze urupfu, akazuka kugira ngo abantu bose babone ubugingo bushya. Muri iyi ndirimbo, Shalom Choir ishimangira ko Kristo ari Jambo uhoraho, ufite imbaraga zikiza kandi utanga […]
Pasiteri Yafunzwe Akekwaho Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina No Gukoresha Nabi Ububasha
U Bufaransa_uwahoze ari umushumba wa My Gospel Church ari mu maboko y’ubutabera nyuma y’imyaka irenga icumi ashinjwa ihohoterwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina; amatorero y’Abavugabutumwa mu Bufaransa arimo kwisuzuma no gufata ingamba nshya zo kurengera abahohotewe. Ku wa 6 Ugushyingo 2025, Pasiteri Matthieu Koumarianos, wahoze ayobora My Gospel Church i Paris, yashyizwe muri gereza by’agateganyo nyuma […]
Abasore n’Inkumi Ba Gen Z Bazamuye Urwego Rwo Gusoma Bibiliya Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekana ko urubyiruko rwongeye gukunda gusoma Bibiliya kurusha mbere, ahanini biturutse ku ikoreshwa rya tekinoloji na porogaramu za Bibiliya. Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara ku wa 8 Ugushyingo 2025 bwerekana ko urubyiruko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane abavutse hagati ya 1981 na 2010 (bari mu byiciro bya Millennials na Generation […]
Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By’Ubukwe
Imyaka ibihumbi bibiri irashize, mu mudugudu muto wo muri Galileya, habaye ibisa nk’ubukwe. Abashyitsi bari i Kana bakiri mu ndirimbo no mu mbyino ubwo divayi yashiraga. Mu muco aho kwakira abantu neza byasobanuraga icyubahiro, ibi byari isoni zikomeye. Umwigisha ukiri muto witwaga Yesu yabwiye abagaragu mu ibanga ngo buzuze amabarika atandatu y’amabuye amazi. Hashize akanya […]
Rayon Sports FC yafatiwe ibihano na FIFA
Ikipe ya Rayon Sports FC, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ishyize izina ryayo ku rutonde rw’amakipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya. Ibi byakurikiye kutubahiriza imyanzuro yafatwaga mu manza z’abahoze bayikorera, barimo abatoza n’abakinnyi bayireze kubera ibikubiye mu masezerano bari bafitanye itubahirije. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa […]
Abafite ubumuga bwo kutabona barifuza ko inkoni yera yajya igurirwa kuri Mituweli
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bavuga ko bakibangamiwe no kubona ‘inkoni yera’ byoroshye, kubera ko ihenze, bikiyongeraho kuba itanaboneka hose mu gihugu. Basabye ko yashyirwa mu mavuriro yose na farumasi, ikaba yanagurirwa ikanagurwa ku bwishingizi bwo kwivuza, kuko kuyigondera bigoye. Babigarutseho mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, wabereye mu Karere […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 12 Ugushyingo
Turi ku wa 12 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 316 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 49 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi wahariwe kurwanya indwara y’umusonga ku Isi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1959: Umubiligi Logiest yategetse kwimura Abatutsi ku gahato mu bice bimwe by’igihugu, bajyanwa Bugesera ku buryo byageze mu […]
Ntwari Fiacre yabazwe urutugu
Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Ntwari Fiacre yabazwe imvune y’urutugu yari amaranye igihe Fiacre ukina mu ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, ejo ku wa 2 tariki 11 Ugushyingo 2025, nibwo yabazwe, aho biteganyijwe ko agomba kumara amezi 2 hanze y’ikibuga adakina. Fiacre azagaruka mu kibuga umwaka utaha 2026, […]
